Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 18,1-10,13b.30-32
Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Ni iki gituma mu gihugu cya Israheli muca uyu mugani uvuga ngo:
‘Ababyeyi bariye imizabibu idahishije,
none amenyo y’abana babo yaramunzwe’?
Mbirahiye ubugingo bwanjyeuwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzeuwo mugani ntimuzongera kuwuca ukundi muri Israheli, kuko ubugingo bwose ari ubwanjye; ari ubw’umubyeyi cyangwa se ubw’umwana, bwose ni ubwanjye.
Niba umuntu ari intungane, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, ntarire ku misozi kandi ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we, ntiyegere umugore uhumanye, ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa, ntagurize yishakira inyungu, ntiyake urwunguko rurengeje urugero, ntagire uwo arenganya, ahubwo agacira abantu urubanza rutabera, agakora akurikije amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye nta buryarya — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — uwo muntu ni intungane koko kandi azabaho.
Ariko niba uwo muntu abyaye umwana w’umugome kandi umena amaraso, agakora kimwe muri ibyo bicumuro, uwo mwana se azabaho? Ntateze kubaho! Namara gukora ayo mahano yose azapfa kandi amaraso ye ni we azabarwaho.
Zaburi ya 50(51), 12-13, 14-15, 18-19
Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,
maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;
ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,
kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
Abagome nzabatoza inzira yawe,
n’abanyabyaha bakugarukire.
gitambo cyanjye si cyo ushaka,
n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!