Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 15,1-8
Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa.Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri. Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icya rimwe; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye. Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe. Ubw’imperuka, nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe.
Zaburi ya 18 (19), 2-3, 4-5ab
Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,