Amasomo yo ku wa gatandatu – [Icya 2, Igisibo]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Mika 7,14-15.18-20

Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe, ari wo bushyo wahaweho umurage, busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane, maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi, nk’uko byahoze kera! Wongere utugaragarize ibitangaza, nk’iby’igihe utuvanye mu gihugu cya Misiri! Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome? Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe rutuma udakomeza kuwurakarira, ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe. Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe, unyukanyuke ibicumuro byacu, kandi ibyaha byacu byose ubirohe mu nyanja! Yakobo uzamugaragarize ubudahemuka bwawe, na Abrahamu umwereke ineza yawe, nk’uko wabirahiye abasekuruza bacu kuva mu bihe bya kera.

Zaburi ya 102 (103),1-2,3-4,9-10,11-12

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyose gisingize izina rye ritagatifu ,

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

akakuvura indwara zawe zose ;

we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

Ntatongana ngo bishyire kera,

Ntarwara inzika ubuziraherezo;

Ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,

Ntatwihimura akurikije amafuti yacu.

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

Ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;

Uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

Ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

 

Publié le