Amasomo yo ku wa gatandatu – Icya 20 gisanzwe, Umwaka A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 43,1-7a

Nuko anjyana ku irembo rigana mu burasirazuba, mbona ikuzo ry’Imana ya Israheli rije rituruka mu burasirazuba, riza mu rusaku rumeze nk’imyoromo y’amazi magari, maze isi yose ibengerana ikuzo. Iryo bonekerwa ryari rimeze nk’iryo nigeze kubona igihe Uhoraho aje gusenya umugi, cyangwa iryo nari naraboneye ku ruzi rwa Kebari. Ako kanya ngwa hasi nubamye.

Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryinjira mu Ngoro rinyuze mu irembo riteganye n’iburasirazuba. Umwuka unjyana ubwo, unyinjiza mu gikari cy’imbere, maze mbona ikuzo ry’Uhoraho ryuzuye mu Ngoro. Numvaga uwamvugishaga ari mu Ngoro, naho wa muntu akaba ahagaze iruhande rwanjye. Uhoraho arambwira, ati «Mwana w’umuntu, aha ni ho hagenewe intebe yanjye y’ubwami, ni na ko kabaho nzajya nkandagizaho ibirenge byanjye. Nzatura mu Bayisraheli rwagati iteka ryose

Zaburi ya 84(85), 9ab-10, 11-12, 13-14

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,

Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu

.Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira.

Publié le