Amasomo yo ku wa gatandatu – [Icya 3 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 2 cya Samweli 12, 1-7a.10-17

Uhoraho yohereza Natani kwa Dawudi, aramusanga maze aramubwira ati «Habayeho abantu babiri mu mugi, umwe ari umukungu, undi ari umukene. Umukungu akagira intama n’ibimasa bitabarika. Umukene nta kantu na mba yari afite, uretse agatama yari yaraguze konyine. Yarakagaburiraga, maze gakurira iwe kumwe n’abana be. Kakarya ku byo yaryagaho, kakanywera ku nkongoro ye, kandi kakaryama mu gituza cye. Kari kamubereye rwose nk’umukobwa we. Umukungu rero aza kugendererwa n’umushyitsi, ntiyatekereza gufata mu ntama ze no mu bimasa bye ngo azimanire uwo mugenzi waje iwe; ahubwo afata ka gatama ka wa mukene, nuko azimanira umushyitsi we.»

Dawudi arakarira bikabije uwo muntu, abwira Natani, ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima! Umuntu wakoze ibyo akwiye urupfu. Kandi ako gatama akazakishyura incuro enye, kubera ko yatinyutse gukora ibintu nk’ibyo, kandi akaba atagize impuhwe.»
Nuko Natani abwira Dawudi, ati «Uwo muntu ni wowe!
Ubu rero, inkota ntizava mu nzu yawe, kubera ko wansuzuguye kandi ugacyura muka Uriya w’Umuhiti, ukamugira umugore wawe. None rero, dore uko Uhoraho avuze: Nzaguteza ibyago bivuye mu nzu yawe bwite. Nzafata abagore bawe wirebera n’amaso yawe mbahe undi muntu, azaryamane na bo imbere yawe ku manywa y’ihangu. Wowe wabikoreye mu bwihisho, ariko jye ibyo nzabikorera imbere ya Israheli yose, kandi ku mugaragaro amanywa ava.’»

Dawudi abwira Natani, ati «Ni koko, nacumuye kuri Uhoraho.» Natani abwira Dawudi, ati «Uhoraho yaguhanaguyeho icyaha cyawe, nta bwo uri bupfe. Ariko kubera ko muri ibyo watutse Uhoraho, umuhungu wabyaye, we azapfa.» Nuko Natani asubira iwe. Uhoraho yibasira umwana muka Uriya yari yabyaranye na Dawudi, maze araremba cyane. Dawudi ni ko kwinginga Imana kubera uwo mwana, asiba kurya, kandi yataha iwe, akarambarara mu mukungugu bukarinda bucya. Abakuru bo mu rugo rwe bamuguma iruhande ngo bamubyutse, ariko aranga kandi ntiyagira icyo asangira na bo.

Zaburi 50 (51), 12-13, 14-15, 16-17

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;
ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,
kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
Abagome nzabatoza inzira yawe,
n’abanyabyaha bakugarukire.
Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo,
maze ururimi rwanjye ruzamamaze ubutungane bwawe.
Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,
maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.
Publié le