Amasomo yo ku wa gatandatu – [Icya 4 gisanzwe, A]

Isomo ro mu gitabo cya 1 cy’Abami 3,4-13

Umwami ajya i Gibewoni kuhaturira igitambo, kuko ari ho hari hirengeye. — Kuri urwo rutambiro Salomoni yahaturiye ibitambo bitwikwa bigeze ku gihumbi.— Ari aho i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi , nuko Imana iramubwira iti «Saba! Urumva naguha iki?» Salomoni arasubiza ati «Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, akakugirira ubutabera n’ubutungane bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku ntebe y’ubwami. None rero, Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize. Ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza; ubundi se koko ni nde washobora gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni?»
Icyo Salomoni asabye gishimisha Uhoraho. Imana iramubwira iti «Kubera ko usabye ibyo, ukaba utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu, kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane, 12ngiye kugukorera ibihuje n’amagambo yawe: nguhaye umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga ku buryo uzasumba uwakubanjirije wese, n’uzagukurikira wese. Ndetse n’ibyo utasabye ndabiguhaye: ari ubukungu, ari ikuzo, ku buryo nta n’umwe mu bami uzamera nkawe mu gihe cyose uzaba ukiriho.

Zaburi 118(119),9.10.11.12.13.14
Mbese ukiri muto yaba indakemwa ate mu nzira ye?
Yabigeraho akurikiza ijambo ryawe.

Ndagushakashakana umutima wanjye wose,
ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe.

Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima,
ngira ngo ntagucumuraho.

Uragasingizwa, Uhoraho!
Umenyeshe ugushaka kwawe.

Mpora ntondagura
amateka yose waciye.

Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe
kuruta uko ubukire butera ibyishimo.

Publié le