Amasomo yo ku wa gatandatu – Icya 4, Igisibo

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 11,18-20

Igihe Uhoraho amburiye nkabyumva, ni ho natahuye imigambi mibi yabo. Jyewe nari nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro; sinari nzi ko bangiriye imigambi mibi bagira bati «Nimucyo dutsinde igiti kigitoshye, tugitsembe mu gihugu cy’abazima; izina rye ryoye kuzongera kuvugwa ukundi!» Uhoraho, Mugaba w’ingabo, wowe utegekana ubutabera, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo, nzareba uko uzabihimura, kuko ari wowe nashinze akarengane kanjye.

Zaburi ya 7,2-3, 9bc-10, 11-12a.18b

Uhoraho Mana yanjye, ni wowe buhungiro bwanjye;

ntabara, unkize abankurikirana bose!

Naho ubundi, barampotora nk’intare,

bakantanyaguza, nta we ubatesheje.

 

Uhoraho, urancire urubanza ukurikije ubutungane,

n’ubuziranenge bwanjye.

Ubugome bw’abagizi ba nabi nibuhoshe,

ukomeze ushyigikire intungane!

Koko rero uzi akari mu mutima no mu nda y’umuntu,

wowe Mana Nyir’ubutabera.

 

Ingabo inkingira ni Imana ubwayo,

ari na yo mukiza w’abafite umutima utunganye.

Imana ni umucamanza utabera.

Nzashimira Uhoraho ubutabera bwe,

ndirimbe izina ry’Uhoraho, Umusumbabyose.

Publié le