Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 5 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 16,1-10

Pawulo wari wavuye i Antiyokiya ari kumwe na Silasi, aza kugera i Deribe n’i Lisitiri. Aho hakaba umwigishwa witwa Timote, umuhungu w’Umuyahudikazi wemeye, naho se akaba Umugereki. Yashimwaga cyane n’abavandimwe b’aho i Lisitiri, kimwe n’Ikoniyo. Pawulo yifuza kujyana na we, ni ko kumugenya kubera Abayahudi bari muri ako karere, kandi bose bazi ko se ari Umugereki. Mu migi yose banyuragamo, Pawulo na Silasi babagezagaho ibyemezo byafashwe n’Intumwa hamwe n’abakuru b’ikoraniro b’i Yeruzalemu, bakabasaba kubikurikiza. Bityo Kiliziya zirushaho gukomera mu kwemera, kandi zikiyongera buri munsi. Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya. Ngo bagere ku mbibi za Misiya bagerageza kujya muri Bitiniya, ariko Roho wa Yezu arababuza. Nuko bambukiranya Misiya, baramanuka bajya i Torowadi. Ijoro rimwe Pawulo arabonekerwa ; abona umuntu wo muri Masedoniya amuhagaze imbere amwinginga ati « Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare!» Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.

 

Zaburi ya 99 (100),1-2, 3, 5

R/Nimusingize Uhoraho, bantu b’isi yose.

Nimusingize Uhoraho, bantu b’isi yose,

Nimumugaragire mwishimye,

nimumusanganize impundu z’ibyishimo!

 

Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,

ni we waturemye, none turi abe,

turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.

 

Kuko Uhoraho ari umugwaneza,

urukundo rwe ruhoraho iteka,

ubudahemuka bwe bugahoraho uko ubihe bigenda bisimburana.

Publié le