Amasomo yo ku wa gatandatu – [Icya 5 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami 12, 26-32 ; 13, 33 – 34

Yerobowamu aribwira, ati «Uko mbona ibintu biteye, ubwami bushobora kuzasubira mu nzu ya Dawudi. Aba bantu nibakomeza kuzamuka bajya gutura ibitambo mu Ngoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, imitima yabo izagarukira shebuja Robowamu, umwami wa Yuda, maze banyice, bisubirire kwa Robowamu, umwami wa Yuda.» Umwami Yerobowamu yigira inama akora amashusho abiri y’inyana za zahabu, abwira abantu, ati «Mwakabije kuzamuka i Yeruzalemu! None rero, Israheli, ngizi imana zawe zagukuye mu gihugu cya Misiri.» Ishusho rimwe arishyira i Beteli, irindi arishyira i Dani. Ibyo ni byo byateye rubanda gucumura: ntibatinyaga no gutambagira kugera i Dani kubera iryo shusho! Yerobowamu yubaka amasengero ahirengeye kandi afata abantu muri rubanda rwa giseseka, batari abo mu nzu ya Levi, abagira abaherezabitambo. Yerobowamu akoresha umunsi mukuru mu kwezi kwa munani, ku munsi wa cumi n’itanu, nk’uko byari bisanzwe muri Yuda, nuko arazamuka ajya ku rutambiro. Abigenza atyo i Beteli, maze ya mashusho y’inyana ayahaturira ibitambo. Ashyira i Beteli abaherezabitambo yari yaratoranyije mu masengero y’ahirengeye. N’ubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyaretse imigenzereze ye mibi. Yakomeje gufata abantu muri rubanda rwa giseseka abagira abaherezabitambo bo mu masengero y’ahirengeye. Uwashakaga wese yamukoreragaho imihango yo kumugira umuherezabitambo w’ahirengeye. Iyo migenzereze ibera icyaha inzu ya Yerobowamu, bituma isenywa kandi irimburwa ku isi.

Zaburi ya 105(106), 6-7b, 19-20, 21-22

Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu,

twaragomye duteshuka inzira!
biyibagije impuhwe zawe nyinshi,
Kuri Horebu bacuze inyana,

bapfukama imbere y’icyo cyuma;
Uhoraho, we kuzo ryabo,
bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi!
Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,
we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,
ibitangaza mu gihugu cya Kamu,
n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.

 

Publié le