Amasomo yo ku wa gatandatu – Icya 5, Igisibo

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli 37,21-28

Uzababwire uti ‘Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye gushaka Abayisraheli, mbavane mu mahanga bari barajyanywemo. Ngiye kubakorakoranya baturuke impande zose, maze mbagarure ku butaka bwabo. Nzabagira umuryango umwe mu gihugu no mu misozi ya Israheli, bazagira umwami umwe ubategeka bose, ubutazongera ukundi kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa se ibihugu bibiri. Ntibazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, ibiterashozi byabo ndetse n’ibicumuro byabo. Nzabakiza ubuhemu bagize, mbasukure bazabe umuryango wanjye, nanjye mbe Imana yabo. Umugaragu wanjye Dawudi azababera umwami; bazagire umushumba umwe, bubahirize amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye kandi babikurikize. Bazatura igihugu nahaye Yakobo umugaragu wanjye, igihugu abakurambere banyu bari batuyemo. Bazagituramo bo ubwabo n’abana babo ndetse n’abuzukuru babo ubuziraherezo; umugaragu wanjye Dawudi azababere umwami iteka ryose. Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro, rizababere isezerano rihoraho. Nzabatuza, mbagwize kandi nshinge Ingoro yanjye rwagati muri bo ubuziraherezo. Nzatura muri bo, mbabere Imana na bo bambere umuryango. 28Bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho utagatifuza Israheli, igihe Ingoro yanjye izaba iri rwagati muri bo, ubuziraherezo.’»

 

Indirimbo: Yeremiya 31 10 11-12ab 13

Uhoraho araturinda, nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.

Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho,

muryamamaze mu ntara za kure, mugira muti
«Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije,
azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.»
Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira,
kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.
Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni;
bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho.
Ubwo inkumi zizabyina zidagadure,

kimwe n’abasore n’abasaza.
Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze,
abagowe mbahe kwidagadura.
Publié le