Amasomo yo ku wa gatandatu [Icyumweru cya 1, Adiventi]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 30,19-21.23-26

Mbaga y’i Siyoni, mwebwe abatuye i Yeruzalemu, ntimuzongera kurira ukundi. Igihe muzaba mumutakambiye Uhoraho azabibuka; nabumva azaherako abasubiza. Mu makuba azabaha umugati; abahe amazi igihe cy’amage. Ugomba kukwigisha ntazongera kwihisha ukundi, uzamwirebera n’amaso yawe. Igihe uzaba ugomba kugana iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azumva ijwi rivuga inyuma yawe riti « Dore inzira, nimube ari yo munyuramo.»Uhoraho azagusha imvura mu myaka uzaba wabibye mu butta, buzarumbuke umusaruro utubutse kandi ushimishije. Uwo munsi, amatungo yawe azabona inzuri ngari arishamo, ibimasa n’indogobe bihingishwa birye ubwatsi buryohereye, bwabikanywe isuku. Ku munsi w’icyorezo iminara yose izahirima, ku misozi yose no ku tununga twose hazavubuka amasoko menshi y’amazi. Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi.

Zaburi ya 146 (147), 1-2, 3-4, 5-6

Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,

ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye!

Uhoraho, we wubatse Yeruzalemu bundi bushya,

Azakorakoranya impabe za Israheli.

Ni we ukiza abafite intimba ku mutima,

Maze akomora ibikomere byabo.

Amenya kubarura inyenyeri zibaho,

Akazivuga zose mu mazina yazo.

Umutegetsi wacu ni igihangange n’umunyamaboko,

Ubwenge bwe ntibugira urugero.

Uhoraho ashyigikira ab’intamenyekana,

Naho abagome akabacisha bugufi.

 

Publié le