Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icyumweru cya 18 gisanzwe, A, Imbabangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Habakuki 1, 12-17; 2, 1-4

Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye,

Nyir’ubutagatifu wanjye kandi utazapfa bibaho?

Uhoraho, washyizeho uwo mwanzi ngo aducire urubanza,

uramukomeza, wowe Rutare, kugira ngo aduhane.

Nyamara se, ko amaso yawe azira inenge,

washobora ute kwitegereza ikibi,

no kwihanganira akarengane?

Ni kuki ukomeza kwirengagiza amahano akorwa n’abagambanyi,

ukicecekera igihe umugiranabi aconcomera umurusha ubutungane?

Abantu ubagenzereza nk’amafi yo mu nyanja,

mbese nk’ibikururuka mu mazi bitagira umutware!

Abo bose umwanzi azabarobesha ururobo,

abafatire mu rushundura rwe, abashyire mu mutego we.

Icyo gihe azishima kandi asabagire,

nuko ature igitambo rwa rushundura rwe,

atwikire ububani uwo mutego we,

kuko ari byo akesha kurya ibitubutse kandi byiza.

Mbese azareka ryari gufatira amahanga mu rushundura rwe,

ngo akomeze kuyatsemba nta mbabazi?

Jyewe rero ngiye gukomera ku izamu ryanjye,

nkomeze mpagarare hejuru y’inkike;

nzagenzure kugira ngo numve icyo Imana izambwira,

mbese igisubizo izampa kuri aya magambo yanjye.

Nuko Uhoraho ansubiza, agira ati

«Andika iby’iri bonekerwa, ubishyire ku tubaho,

maze babashe kubisoma neza.

Gusa iby’iri bonekerwa bizaza mu gihe cyagenwe,

ni bwo byose bizuzuzwa nta kabuza;

n’aho ryatinda kandi uzaritegereze,

kuko rizaza ku gihe cyaryo nta gihindutse!

Ni koko, azarimbuka umuntu wuzuye ubwirasi,

naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.»

Zaburi ya  9, 8-9, 10-11, 12-13

Ariko Uhoraho aganje ubuziraherezo,

ashinze intebe ye ngo ace imanza.

Ni we ugengana isi ubutabera,

agacira imanza imiryango ari nta ho abogamiye.

Uhoraho nabe ubuvunyi bw’abashikamiwe,

mu bihe by’amage nababere ubuvunyi.

Abazi izina ryawe nibakwiringire, Uhoraho,

kuko udatererana abagushakashaka!

Nimucyo turirimbire Uhoraho, uganje kuri Siyoni,

nimwamamaze ibigwi bye mu mahanga!

Kuko akurikirana uwamennye amaraso, ntabirangarane,

ntiyirengagize imiborogo y’abanyabyago.

Publié le