Amasomo yo ku wa gatandatu, Icyumweru cya 19 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Yozuwe 24′]

Isomo ryo mu gitabo cya Yozuwe 24,14-29

Ubu rero, nimutinye kandi mukorere Uhoraho mu butabera n’ubudahemuka. Nimwigizeyo ibigirwamana ba so bayobotse hakurya y’Uruzi no mu Misiri, maze mukorere Uhoraho. Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.»
Rubanda baramusubiza bati «Hehe n’igitekerezo cyo kwimura Uhoraho ngo dukorere ibigirwamana! Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akatuvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze no mu mahanga yose twagiye tunyuramo. Uhoraho yirukanye amahanga yose imbere yacu, cyane cyane Abahemori batuye igihugu. Natwe rero tuzakorera Uhoraho, kuko ari We Mana yacu.»
Yozuwe abwira rubanda ati «Nta bwo muzashobora gukorera Uhoraho kandi ari Imana y’Intungane, n’Imana ifuha itazihanganira ubwigomeke bwanyu n’ibyaha byanyu. Nimwitandukanya n’Uhoraho mugakorera ibigirwamana by’amahanga, azahindukira abagirire nabi, abatsembe nyuma y’ineza yose yabagiriye.» Rubanda basubiza Yozuwe bati «Reka da! Ntibikabe kuko tuzakorera Uhoraho.» Yozuwe arababwira ati «Musanzwe muzi ko ari mwe ubwanyu mwihitiyemo gukorera Uhoraho.» Barasubiza bati «Turabyiyemeje.» Yozuwe arakomeza ati «Noneho rero, nimwigizeyo ibigirwamana by’amahanga biri muri mwe, maze mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, Imana yanyu.» Rubanda basubiza Yozuwe bati «Tuzakorera Uhoraho, Imana yacu, kandi twumvire ijwi rye.»
Uwo munsi i Sikemu, Yozuwe agirana isezerano na rubanda; abaha amategeko n’umuco bazagenderaho. Ayo magambo Yozuwe ayandika mu gitabo cy’Itegeko ry’Imana. Afata ibuye rinini arishingisha aho ngaho, mu nsi y’igiti cy’umushishi cyari bugufi y’Ingoro y’Uhoraho. Yozuwe abwira rubanda rwose ati «Dore iri buye ni ryo rizadushinja, kuko ryumvise amagambo y’Uhoraho avugana natwe; rizabashinja kugira ngo mutabeshya Imana yanyu.»
Yozuwe yohereza rubanda, buri muntu mu isambu ye.
Nyuma y’ibyo byose, Yozuwe mwene Nuni, umugaragu w’Uhoraho, apfa agejeje ku myaka ijana na cumi.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 15 (16)’]

Zaburi ya 15 (16), 1-2a.5, 7-8, 2b.11

Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
Uhoraho ndamubwiye nti «Ni wowe Mutegetsi wanjye,
nta mahirwe yandi nagira atari wowe!»

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
uko nzamera ni wowe ukuzi.

Ndashimira Uhoraho ungira inama,
ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.
Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana.

Uzamenyesha inzira y’ubugingo;
hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,
iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.[/wptab]
[end_wptabset]

Publié le