Amasomo yo ku wa gatandatu [Icyumweru cya 21 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: 1 Tesaloniki 4′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 4,9-11

Bavandimwe, ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, si ngombwa ko tubibandikira, kuko Imana ubwayo yabiyigishirije gukundana, kandi ni na ko mubikorera abavandimwe bose bo muri Masedoniya yose. Bavandimwe, turabasaba gukomeza kujya mbere; 11nimwihatire gutuza, mwibande ku bibareba, kandi mukoreshe amaboko yanyu, nk’uko twabibategetse. Bityo muzihesha agaciro muri rubanda, kandi nta we muzakenera.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 97 (98)’]

Zaburi ya 97 (98), 1, 7-8, 9

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu

byatumye atsinda.

Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,

isi yose, hamwe n’abayituye.

Inzuzi nizikome mu mashyi,

n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe,

imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi;

azacira isi urubanza rutabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

[/wptab]

[end_wptabset]