Amasomo yo ku wa gatandatu – Icyumweru cya 7 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 28,16-20.23b-24.28.30-31

Pawulo ageze i Roma bamwemerera kwicumbikira ukwe, hamwe n’umusirikare wo kumurinda. Hashize iminsi itatu, Pawulo atumiza abanyacyubahiro b’Abayahudi bahatuye; ngo bamare guterana arababwira ati « Bavandimwe, n’ubwo nta kibi nagiriye umuryango wacu, cyangwa se ngo ncishe ukubiri n’imigenzo y’abasekuruza, nyamara nafungiwe i Yeruzalemu nshyikirizwa Abanyaroma ! Bamaze gusuzuma ibyo ndegwa bashaka kundekura, kuko basanze nta kibi nakoze gikwiye urupfu. Ariko mbonye Abayahudi babyanze, biba ngombwa ko njuririra Kayizari, nyamara nta cyo ngamije kurega bene wacu. Ngicyo rero icyatumye mbatumiza ngo tuganire. Mu by’ukuri, naboheshejwe iminyururu ku mpamvu y’amizero ya Israheli. » Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi. Bamwe muri bo bemezwa n’ibyo yavugaga, abandi ariko banga kubyemera. Pawulo arababwira ati « Nuko rero, mumenye ko uwo mukiro Imana yawoherereje abanyamahanga, kandi bo bakazawakira!» Pawulo amara imyaka ibiri yose mu icumbi yirihirira, akakira abamugendereraga bose, yamamaza Ingoma y’Imana kandi yigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi, kandi ashize amanga.

Zaburi ya 10 (11), 4,5a.7

R/Ab’umutima uboneye ni bo bazareba Uhoraho.

 

Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu,

Uhoraho afite intebe ye y’ubwami mu ijuru ;

ariko amaso ye ntayakura ku bantu,

abasuzumisha indoro ye.

 

Uhoraho anyurwa n’intungane.

Koko rero Uhoraho ni intungane,

agakunda ubutabera ;

ab’umutima uboneye ni bo bazamureba.

Publié le