Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icyumweru cya 24 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 15,35-37.42-49

Bavandimwe, ubwo ntihabuze uwibaza ati «Abapfuye bazazuka bate? Bazahingukana umubiri uteye ute?» Mbega injiji! Ese icyo ubibye ntikibanza gushanguka ngo kibyare ubuzima! Kandi icyo ubibye gitandukanye n’urubuto ruzaza; ni akabuto gasa k’ingano cyangwa k’ikindi kindi. Ni na ko bimeze mu kuzuka kw’abapfuye: umubiri ujyira mu gitaka gushanguka, ukazukira mu budashanguka; ushyirwa mu gitaka ari nta kamaro, ukazukana ikuzo; ushyirwa mu gitaka ari nta ntege, ukazukana ibakwe; hahambwa umubiri usanzwe wa muntu, hakazuka umubiri wahinduwe na Roho. Ubwo koko habaho imibiri ya kamere gusa, hashobora no kubaho n’imibiri yahinduwe na Roho. Ni na ko byanditswe ngo: Muntu wa mbere, Adamu, yagabiwe ubuzima bw’umubiri, ariko Adamu wa kabiri, ugizwe na Roho, atanga ubuzima. Cyakora habanza ubuzima bw’umubiri, hagakurikiraho ubuzima bwa Roho. Muntu wa mbere wavuye mu gitaka ni umunyagitaka; Muntu wa kabiri, we, aturuka mu ijuru. Uko umunyagitaka yabaye, ni na ko abanyagitaka bameze; uko uwaturutse mu ijuru ameze, ni na ko abagenewe ijuru bazaba. Nk’uko twabayeho mu misusire ya Muntu w’umunyagitaka, ni na ko kandi tuzagira imisusire y’Uwaturutse mu ijuru.

Zaburi ya 55(56), 4.5b.10, 11a.12, 13-14ab

Igihe mfite ubwoba, ni wowe niringira.

nkiringira Imana, maze simbe nagira ubwoba:

Abanzi banjye bazakubana bahunga,
umunsi nagutabaje.
Niringira Imana, ari na ko ndata ijambo ryayo
niringira Imana, maze simbe nagira ubwoba;
ubwo se abantu bashobora kuntwara iki?
Mana yanjye, nkomeye ku masezerano nakugiriye;
nzagutura ibitambo by’ibisingizo,
kuko amagara yanjye wayakijije urupfu.
None se ibirenge byanjye ntiwabirinze gutsikira.
Publié le