Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icyumweru cya 23 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti  10,14-22

Kubera iyo mpamvu rero, nkoramutima zanjye, nimwirinde gusenga ibigirwamana. Reka mbabwire nk’abaciye akenge, namwe ubwanyu mwirebere ukuri kw’ibyo mvuga. Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu? Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi, tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe. Nimurebere ku rubyaro rwa Israheli: mbese abarya ku bitambo byatuwe ntibaba bunze ubumwe n’urutambiro? Mbese mvuge ngo iki? Ko inyama zatuwe ibigirwamana, hari icyo zivuze? Cyangwa se ko ikigirwamana hari icyo kimaze? Ashwi da! Kuko ibyo bitambo byabo, atari Imana babitura, ahubwo biturwa Sekibi, kandi sinshaka ko mugirana ubusabane na we. Ntimushobora kunywera icyarimwe ku nkongoro ya Nyagasani no ku nkongoro ya Sekibi; ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani n’aya Sekibi. Cyangwa se twaba dushaka kwikururira ishyari ry ’Imana? Twaba se tuyirusha amaboko?

Zaburi ya 115, 12-13, 17-18

Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,
rwose nzabimwitura nte?
Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;
Nzagutura igitambo cy’ishimwe,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;
nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.
Publié le