Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icyumweru cya 22 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 4,9-15

Bavandimwe, jye uko mbibona, twebwe intumwa, Imana isa n’iyadushyize inyuma y’abandi, nk’abaciriwe urwo gupfa; koko rero twahinduwe agashungero k’isi, n’ak’abamalayika n’abantu. Twebweho turi abasazi ku mpamvu ya Kristu, naho mwe mukaba abanyabwenge muri Kristu; twebwe turi abanyantege nke, naho mwe murakomeye; murubashywe, naho twe turasuzuguritse. Kugeza magingo aya, turicwa n’inzara, dufite inyota, twambaye ubusa, turakubitwa, turabuyerezwa, kandi turacogozwa no gukoresha amaboko yacu. Baradutuka tukabifuriza umugisha; baradutoteza tukihangana; baradusebya twe tugahoza abandi! Twahinduwe nk’icyavu cy’isi, kugeza na n’ubu batugize ibicibwa mu bantu. Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo ni ukubaburira nk’abana banjye nkunda. N’aho mwagira ibihumbi n’ibihumbi by’abarezi muri Kristu, ababyeyi banyu si benshi, kuko ari jyewe wabibyariye muri Yezu Kristu ku bw’Inkuru Nziza.

Zaburi ya 144(145), 17-18, 19-20, 10a.21

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,
akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,
hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.
Ibyo abamwubaha bashaka arabikora;
baba bamutabaje, akabumva, akabagoboka.
Uhoraho arinda abamukunda bose,
ariko abagiranabi bose akazabarimbura.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
Umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho,
n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu,
iteka ryose rizira iherezo!
Publié le