Amasomo yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 12′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 12,37-42

Abayisraheli bahaguruka i Ramusesi berekeza i Sukoti; bagenda ari abagabo nk’ibihumbi magana atandatu, utabariyemo abagore n’abana. Byongeye, hari ikivange cy’abantu b’impunzi baturutse hirya no hino, bazamukana na bo, hamwe n’amashyo yabo menshi y’intama n’inka.

Icyanga cy’imigati bari bavanye mu Misiri baracyotsa, kivamo udusheshe tw’imigati idasembuye, kuko cyari kitaraganya gututumba igihe birukanwaga mu Misiri hutihuti. Bagiye ubudatindiganya, ndetse badateguye n’impamba.

Abayisraheli bamaze imyaka magana ane na mirongo itatu mu Misiri. Iyo myaka yose imaze gushira, kuri uwo munsi nyine, imbaga y’Uhoraho yose isohoka mu gihugu cya Misiri. Ryabaye ijoro ryo gutaramira Uhoraho igihe abavanye mu Misiri. Kuva ubwo, iryo joro nyine Abayisraheli barigenera Uhoraho, maze buri mwaka bakarikoramo igitaramo, uko ibihe bigenda bisimburana.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 135(136)’]

Zaburi ya 135(136),1.23-24, 10-12, 13-15

Alleluya!

Nimushimire Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

Ni we watwibutse igihe twari ducishijwe bugufi,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

maze atugobotora abanzi bacu,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

Ni we washegeshe Misiri yica uburiza bwayo,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

11maze ahavana Abayisraheli,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

abigiranye ububasha n’ukuboko kureze,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

 Ni we wasatuyemo kabiri inyanja y’Urufunzo,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

maze ayinyuzamo Abayisraheli,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

ayirohamo Farawo n’ingabo ze,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le