Amasomo yo ku wa gatandatu, 17 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Abalevi 25′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Abalevi 25,1.8-17

Uhoraho abwirira Musa ku musozi wa Sinayi, ati : “Uzahere ku mwaka wa mbere ubara, nugera ku wa karindwi wongere utangire, bityo bityo, maze ubigire incuro ndwi. Nurangiza, icyo gihe cyose uzaba warabaze kizaba kingana n’imyaka mirongo ine n’icyenda. Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, uzavuze ihembe ryo kwizihiza Uhoraho. Ku munsi mukuru w’imbabazi, ni ho ihembe rizavuga mu gihugu cyanyu cyose. Muzatangaze mu gihugu cyanyu ko uwo mwaka wa mirongo itanu ari mutagatifu, kandi ukaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose. Mbese izaba ari yubile yanyu, buri muntu azasange umuryango we, asubire mu isambu ye. Uwo mwaka wa mirongo itanu uzaba ari uwa yubile yanyu. Muzirinde kubiba imirima yanyu, kuyisaruramo ibyimejeje, cyangwa gusoroma imbuto zo ku mizabibu izaba itariciwe. Kuko uwo mwaka uzaba uwa yubile yanyu, ukazababera umwaka mutagatifu. Muzatungwa n’ibizamera mu mirima. Muri uwo mwaka wa yubile, buri muntu muri mwe azasubira mu isambu ye. Niba uri umucuruzi, mugenzi wawe akakuguraho ikintu cyangwa ukakimuguraho, uzirinde kumwungukaho. Mbese mwembi ntimuzahendane, muri abavandimwe. Nugura isambu na mugenzi wawe, igiciro cyayo kijye gikurikiza umubare w’imyaka ishize yubile ibaye. Na we kandi azajya akwaka ikiguzi akurikije incuro uzasarura uwo murima. Niba awuguhereye kuwuhinga imyaka myinshi, igiciro kizaba kinini, niba kandi imyaka ari mike, ikiguzi kizaba gito. Koko rero kugura umurima ni nko kugura umubare w’incuro uzawusaruramo. Ntihazagire rero umuntu wungukira kuri mugenzi we. Bityo, muzatinya Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 66(67)’]

Zaburi ya 66(67),2-3, 5, 7-8

Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha,

itwereke uruhanga rwayo rubengerana,

kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,

n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

Amoko yose niyishime, aririmbe,

kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,

ukagenga amahanga yose y’isi.

Ubutaka bwacu bweze imbuto,

Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha.

Imana niduhe umugisha,

kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

 

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le