Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 38, 1-3.12-21; 40, 3-5
Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga, agira ati
«Uwo ni nde ubangamiye umugambi wanjye,
yishingikirije amagambo ye y’amahomvu?
Kenyera kigabo rero ukomeze,
maze nkubaze, unsubize.
Kuva wabaho se, wigeze uha amategeko igitondo,
n’umuseke uwubwira igihe ugomba gukebera,
kugira ngo uturuke isi mu mpande,
maze utahure abagome bayiriho?
Nuko ubutaka buhinduka urugina,
rukwira agasozi nk’umwambaro.
Abagome bo, urumuri rubazimirizwaho,
maze uwari ubanguye ukuboko kuravunika.
Hari ubwo wari wagera ku isoko y’inyanja,
cyangwa ngo utembere mu nyenga y’ikuzimu?
Hari ubwo wigeze ubona imiryango yo kwa Nyirarupfu,
cyangwa ngo ubone abarinze iryo rembo?
Wigeze se uzirikana ukuntu isi ari ngari?
Ngaho gira icyo uvuga, niba byose ubizi!
Waba se uzi aho urumuri rutaha,
cyangwa aho umwijima utuye,
kugira ngo ube wabiyobora iwabyo,
kuko waba uzi inzira ibicyura?
Niba ubizi ni uko icyo gihe wari waravutse,
kandi ukaba umaze iminsi!
Yobu asubiza Uhoraho, agira ati
«Ni koko, nakinnye mu bikomeye; nabona nsubiza iki?
Ahasigaye ni ugupfuka umunwa ngaceceka.
Dore imbara navugiye, sinzasubiza;
navuze menshi, sinzongera.»
Zaburi ya 138, 1-2.5a, 7-8, 9-10, 13-14ab
Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese;
iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,
imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe;
Ari imbere, ari n’inyuma yanjye, hose uba uhari,
Najya hehe kure y’uruhanga rwawe?
Nahungira hehe kure y’amaso yawe?
N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari!
N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari!
N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya,
maze nkajya kwiturira ku mpera y’inyanja,
n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana,
indyo yawe ntigire ubwo indekura.
Ni wowe waremye ingingo zanjye,
umbumbabumbira mu nda ya mama.
Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,
ibikorwa byawe biratangaje:
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,13-16
Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho, bakambara ibigunira bakisiga ivu. Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu!
Ubumva, ni jye aba yumva; ubahinyura, ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.»