Amasomo yo ku wa gatanu [31 gisanzwe, giharwe]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma 15,14-21

Bavandimwe banjye, nzi neza ko namwe ubwanyu mwuje ingeso nziza, ko mwuzuye ubumenyi bwose, ko mushobora ubwanyu kujijurana. Nyamara hamwe na hamwe muri iyi baruwa hari aho nagiye mbandikira ku buryo bwubahutse, nsa n’ubibutsa, kuko nahawe ingabire n’Imana yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana. Ni cyo gituma nshobora kwirata muri Kristu Yezu ibyo nkorera Imana. Kuko ntagira icyo niratana usibye icyo Kristu ubwe yankoresheje, ari mu magambo, ari mu bikorwa, mu bubasha bw’ibimenyetso n’ibitangaza, no mu bubasha bwa Roho, kugira ngo amahanga yumvire Imana. Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya, nahakwije Inkuru Nziza ya Kristu. Nirinze ariko kuyamamaza ahandi handi usibye aho izina rya Kristu ritazwi, kugira ngo ntavaho nubaka mu kibanza cy’undi, nk’uko byanditswe ngo«Abatamumenyeshejwe bazamubona, n’abatamwumvise bazamumenya.»

Zaburi ya 97 (98), 1, 2-3ab, 3cd-4

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu

byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe

Publié le