Amasomo yo ku wa gatanu [32 gisanzwe, giharwe]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 13,1-9

Koko rero, abo bantu bose batageze ku bumenyi bw’Imana,

berekanye intege nke za kamere yabo;

batwawe n’ibintu bigaragara ntibashobora kumenya Uriho,

bitegereza ibyo bikorwa, ariko ntibabimenyeramo Uwabihanze.

Ahubwo bo birebeye umuriro, umwuka, umuyaga woroheje,

urujeje rw’inyenyeri, imivumba y’amazi

n’ibinyarumuri byo mu kirere,

baba ari byo bita imana zitegeka isi.

Ubwo bashutswe n’uburanga bwabyo bwatumye babifata nk’imana,

ntibamenyeraho ko Umugenga wabyo abisumba kure,

kuko Uwabiremye ari na we nkomoko y’uburanga.

Niba kandi ububasha bwabyo n’imbaraga zabyo byarabatangaje,

bari guhera kuri ibyo bigaragara,

bakumviraho ukuntu Uwabihanze abisumbya kure ububasha.

Koko rero, ubuhangange n’uburanga bw’ibyaremwe

biducira amarenga atuma turangamira Uwabihanze.

Nyamara abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane,

kuko wenda bayobaguritse bashakashaka Imana,

kandi bifuza kuyigeraho.

Uko bagatuye rwagati mu biremwa byayo,

bagaharanira kubimenya neza,

ni na ko batwawe n’uburanga bwabyo,

kuko ibyo babonaga basangaga ari byiza cyane!

Ariko kandi na bo ntibakwiye kubabarirwa,

kuko, niba baragize ubwenge bwo gusesengura imibereho y’ibyaremwe,

ni kuki batashoboye kumenya hakiri kare Umugenga w’ibyo byose?

Zaburi ya 18 (19), 2-3, 4-5ab

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana!

Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

Publié le