Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 24 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 15, 12-20

Ubwo hamamazwa ko Kristu yazutse mu bapfuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka? Niba abapfuye batazazuka, Kristu na we ubwo ntiyazutse. Niba kandi Kristu atarazutse, ibyo twigisha nta shingiro, n’ukwemera kwanyu gufashe ku busa. Bikaba ndetse twaba abahamyabinyoma b’Imana, kuko twemeje ko yazuye Kristu, kandi itaramuzuye, niba ari byo ko abapfuye batazuka. Koko niba abapfuye batazuka, na Kristu ubwo ntiyazutse. Kandi niba Kristu atarazutse, ukwemera kwanyu ni amanjwe, mukaba mukiri mu byaha byanyu. Bityo rero, n’abapfuye bizeye Kristu barayoyotse. Niba kwizera Kristu kwacu guhagarariye kuri ubu bugingo gusa, twaba dukwiye kubabarirwa bitambukije abandi bose. Oya kandi, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose.

Zaburi ya 16(17), 1, 6-7a, 8a.15

Uhoraho, ndenganura!
Nyumva, wite ku maganya yanjye;
tega amatwi isengesho ryanjye,
ridaturutse mu munwa ubeshya.
Mana yanjye, ndakwiyambaza, kuko unyumva;
ntega amatwi, wumve ibyo nkubwira!
Garagaza impuhwe zawe zahebuje,
Urandinde nk’imboni y’ijisho ryawe,

Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe;
ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe.
Publié le