Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 18, 21-28
Uhoraho avuze atya: «Umugiranabi naramuka yanze ibyaha byose yakoze, akubahiriza amategeko yanjye, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, azabaho nta bwo azapfa. Ibicumuro bye ntibizibukwa ukundi; azabaho abikesheje ko yakurikije ubutabera. Mbese nakwishimira nte urupfu rw’umunyabyaha, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ahubwo nakwishimiye ko yahinduye imyifatire ye maze akabaho? Ariko se niba uwari intungane aretse ubutungane bwe, agakora icyaha akurikiza amahano yose umugiranabi akora, ubwo se murabona yazabaho? Ntibazibuka ukundi ko yakurikizaga ubutabera, ahubwo kubera ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze, azapfa.Muravuga kandi muti “Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.” Tega amatwi rero, muryango wa lsraheli: mbese koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye? Niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha yakoze. Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugira ngo akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe. Niba yanze ibicumuro bye byose, nta bwo azapfa, ahubwo azabaho. »
Zaburi ya 129(130),1-2,3-4, 5-6ab, 7bc-8
Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,
Uhoraho, umva ijwi ryanjye.
Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye!
Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,
Nyagasani, ni nde warokoka?
Ariko rero usanganywe imbabazi,
kugira ngo baguhoranire icyubahiro.
Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,
nizeye ijambo rye.
Umutima wanjye urarikiye Uhoraho,
kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.
Kuko Uhoraho ahorana imbabazi,
akagira ubuntu butagira urugero.
Ni We uzakiza Israheli ibicumuro byayo byose.