Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 10 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami  19, 9a.11-16

Umuhanuzi Eliya agera i Horebu, yinjira mu buvumo araharara. Uhoraho aravuga ati “Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje.” Ako kanya haza incubi y’umuyaga usatagura imisozi, kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Noneho nyuma y’umuriro haza akayaga gahuhera. Eliya akumvise yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo. Ijwi riramubaza riti “Eliya, urakora iki hano ?” Arasubiza ati “Nagurumanywemo n’ishyaka ryUhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli banze kwita ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine wasigaye none barangenza ngo banyice.” Uhoraho aramubwira ati “Genda, usubize inzira wajemo werekeze ku butayu bw’i Damasi. Nugerayo uzasiga amavuta Hazayeli, umwimikire kuba umwami wa Aramu. Na Yehu mwene Nimushi uzamusige amavuta, umwimikire kuba umwami wa Israheli. Hanyuma usige amavuta na Elisha mwene Shafati w’i Abeli-Mehola, abe umuhanuzi mu mwanya wawe.”

Zaburi ya 26 (27), 7-8ab, 8c-9c, 13.14

 R/ Uhoraho, uruhanga rwawe ni rwo nshakashaka !

 

Uhoraho, umva ijwi ryanjye ndagutakira,

gira ibambe unsubize !

Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,

wowe wavuze uti “Nimushakashake uruhanga rwanjye !”

 

Uhoraho, uruhanga rwawe ni rwo nshakashaka,

ntumpishe uruhanga rwawe !

Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,

ni wowe muvunyi wanjye.

 

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima ube intwari !

Rwose wiringire Uhoraho.

Publié le