Isomo ryo mu gitabo cya 2 cy’Abami 11, 1-4.9-18.20
Muri iyo minsi, Ataliya nyina w’umwami Okoziya abonye ko umwana we apfuye, yiyemeza kwicisha abantu bose bakomokaga ku mwami. Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu akaba na mushiki wa Okoziya, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abahisha mu cyumba cy’ingoro bararagamo, Ataliya ntiyaba akimwishe. Yowasi abana n’uwo murezi imyaka itandatu mu Ngoro y’Uhoraho, ubwo Ataliya yategekaga igihugu.
Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada atumiza abategetsi bakuru b’ingabo z’Abakari n’ingabo zarindaga ibwami, bamusanga mu Ngoro y’Uhoraho. Asezerana na bo kandi abarahiriza mu Ngoro y’Uhoraho, hanyuma abereka umwana w’umwami. Abatware b’abasirikare bakora nk’uko umuherezabitambo Yehoyada yabategetse. Buri wese afata abantu be, ari abajya mu mirimo yo ku isabato ari n’abayirangije, bose baragenda basanga umuherezabitambo Yehoyada. Umuherezabitambo aha abatware b’abasirikare amacumu n’ingabo by’umwami Dawudi, byabaga mu Ngoro y’Uhoraho. Abarinzi b’ibwami bahagarara bafite intwaro mu ntoki bakikije umwami, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro kugera mu rw’ibumoso, hafi y’urutambiro imbere y’Ingoro. Nuko Yehoyada asohora umwana w’umwami, amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’ibindi biranga ubwami. Bamwimikisha amavuta, hanyuma abantu bose bakoma mu mashyi biyamirira bavuga bati “Umwami aragahoraho !”
Ataliya yumvise rubanda rusakuza, agenda abasanga aho bari bari mu Ngoro y’Uhoraho. Aritegereza, abona umwami ahagaze hafi y’inkingi y’Ingoro nk’uko byari umuhango usanzwe, abatware n’abavuza amakondera bamuri iruhande, n’abantu bose bo mu gihugu banezerewe kandi bavuza uturumbeti. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye asakuza ati “Ubugambanyi ! Ubugambanyi !” Umuherezabitambo Yehoyada abwira abatware bakuru b’ingabo bategeka abarinzi, agira ati “Nimumusohore mumucishe hagati y’imirongo y’ingabo ! Umukurikira mumwicishe inkota !” Koko rero, umuherezabitambo yari yavuze ati “Umwamikazi ntazicirwa mu Ngoro y’Uhoraho.” Bajyana Ataliya bamunyuza mu irembo amafarasi yanyuragamo, bamugejeje ku ngoro y’umwami bamutsinda aho.
Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho; umwami n’umuryango nab o bagirana isezerano imbere ye. Hanyuma imbaga yose ijya ku ngoro ya Behali, bamenagura intambiro ze zose n’amashusho ye babimaraho; na Matani, umuherezabitambo wa Behali, bamwicira imbere y’urutambiro. Umuherezabitambo Yehoyada atoranya abo kurinda Ingoro y’Uhoraho. Bavana Yowasi mu Ngoro y’Uhoraho bamujyana mu ngoro y’umwami, yicara ku ntebe y’ubwami. Abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Ataliya we bari bamwicishije inkota, mu ngoro y’umwami.
Zaburi ya 131 (132), 11, 12, 13-14, 17-18
R/ Uhoraho yihitiyemo Siyoni, ashaka ko imubera Ingoro.
Uhoraho yarahiye Dawudi,
ni indahiro atazivuguruzaho,
ati “Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe,
nzamugire umwami uzakuzungura !
“Abahungu bawe nibakomeza isezerano twagiranye,
n’amatangazo nabamenyesheje,
abahungu babo na bo bazicara
ku ntebe yawe y’ubwami ubuziraherezo.”
Kuko Uhoraho yihitiyemo Siyoni,
ashaka ko imubera Ingoro,
ati “Ni yo buruhukiro bwanjye iteka ryose,
ni ho nzatura kuko nabyifuje !
Ni ho nzaturutsa inkomoko ya Dawudi,
nzahakomeze urumuri rw’intore yanjye.
Abanzi be nzabakoza ikimwaro,
maze ikamba rye rizamubengeranireho.”