Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 18 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Ivugururamategeko 4′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko 4,32-40

Ngaho baza ibihe byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi: Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi? Hari undi muryango w’abantu wigeze wumva nkawe ijwi ry’Imana rivugira mu muriro rwagati, maze bagakomeza kubaho? Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu?
Woweho warabyeretswe, kugira ngo umenyereho ko Uhoraho ari we Mana, ko nta yindi Mana ibaho uretse we. Yaguhaye kumva ijwi rye riturutse mu ijuru kugira ngo akwigishe; ku isi ahakwerekera umuriro we w’inkongi, maze muri uwo muriro rwagati wumva haturutsemo amagambo ye. Kubera ko yakunze abasokuruza bawe, yitoreye nyuma yabo urubyaro rwabo, maze akwikurira ubwe mu Misiri, akoresha imbaraga ze nyinshi kugira ngo yirukane imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, maze akwinjize mu gihugu cyabo, akiguheho umunani, ari byo bibaye none.
Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho.Urajye ukurikiza amategeko n’amabwiriza ye nkugejejeho uyu munsi kugira ngo uzabone ubugira ihirwe, wowe n’abana bazagukomokaho, maze uzarambe ingoma ibihumbi mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 76(77)’]

Zaburi ya 76(77),12-13.14-15.16.21

Ndibuka ibikorwa byose by’Uhoraho,
nkiyibutsa ibitangaza byawe bya kera,
nkazirikana ubutwari bwawe,
maze nkagarukira ibigwi byawe.

Mana, mbega uko inzira zawe ziboneye!
Nta yindi mana yindi yagusumba!
Ni wowe wenyine ukora ibintu by’agatangaza:
wagaragarije amahanga yose ububasha bwawe.

Umuryango wawe wagobotowe n’ukuboko kwawe,
ari bo nkomoko ya Yakobo na Yozefu.
Umuryango wawe wawuyoboye nk’ishyo,
ukoresheje ikiganza cya Musa na Aroni.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho