Amasomo yo ku wa gatanu – [Icya 3 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 2 cya Samweli 11, 1-4a.5-10a.13-17

Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Dawudi yohereza Yowabu ku rugamba kumwe n’abagaragu be bose na Israheli yose. Batsemba Abahamoni, bagota umugi wabo Raba; naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu. Nimunsi, Dawudi abyutse mu buriri bwe, ajya gutembera ahantu hitaruye, hejuru y’igisenge cy’ingoro y’umwami. Igihe yari hejuru aho, arabukwa umugore wiyuhagiraga, kandi akaba umugore w’uburanga butangaje. Dawudi rero atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we, maze baramubwira bati «Si Betsabe, umukobwa wa Eliyamu, muka Uriya w’Umuhiti?» Nuko Dawudi yohereza intumwa zo kumumuzanira, aza iwe bararyamana. Umugore arasama, maze atuma kuri Dawudi kubimumenyesha, ati «Ndatwite!» Dawudi aherako atuma kuri Yowabu, ati «Nyoherereza Uriya w’Umuhiti.» Yowabu rero yohereza Uriya kwa Dawudi. Uriya ngo agereyo, Dawudi amubaza amakuru ya Yowabu, ay’ingabo n’ay’intambara. Hanyuma abwira Uriya, ati «Manuka ujye iwawe, maze woge ibirenge.» Uriya asohoka ibwami akurikiwe n’izimano yohererejwe n’umwami. Ariko Uriya yiryamira ku rurembo rw’ibwami hamwe n’abagaragu ba shebuja, ntiyamanuka ngo ajye iwe. Babimenyesha Dawudi, bati «Uriya ntiyamanutse ngo ajye iwe.» Dawudi aramutumira ngo arire kandi anywere imbere ye, nuko aramusindisha. Nimugoroba, Uriya arasohoka ajya kuryama ku buriri bwe, hamwe n’abagaragu ba shebuja, ariko ntiyamanuka ngo ajye iwe. Bukeye mu gitondo, Dawudi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza rujyanywe na Uriya. Yari yanditse muri urwo rwandiko ati «Uriya mumushyire imbere aho urugamba rukaze, hanyuma mwisubirire inyuma, bamutere maze apfe.» Nuko Yowabu wari wagose umugi, ashyira Uriya ahantu yari azi ko hari abantu b’intwari. Abantu bo mu mugi barasohoka, barwana na Yowabu. Benshi muri rubanda no mu bagaragu ba Dawudi barahagwa, Uriya w’Umuhiti na we arapfa.

Zaburi ya 50 (51), 3-4, 5-6ab, 6c-7, 10-11

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
maze unkize icyaha nakoze.
Koko nemeye ibicumuro byanjye,
icyaha cyanjye kimpora imbere.
Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,
maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora!
None rero, nubintonganyiriza ntuzaba undenganya,
n’urubanza uzancira ntirugira amakemwa.
Dore jyeweho navutse ndi umunyabyaha,
kandi mama yansamanye igicumuro.
Ongera unyumvishe impundu z’ibyishimo n’umunezero,

maze amagufwa wajanjaguye ahimbarwe.
Renza amaso ibyaha nakoze,
ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho.
Publié le