Amasomo yo ku wa gatanu – [Icya 4 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 47,2-11
Nk’uko ibinure bikurwa ku gitambo cy’ubuhoro,
ni ko Dawudi yatoranijwe mu bana ba Israheli.
Yakinishaga intare nk’aho zabaye abana b’ihene,
n’ibirura akabikinisha nk’abana b’intama.
Mu busore bwe se ntiyishe umuntu w’igihanyaswa,
maze umuryango akawukiza atyo ikimwaro,
igihe yazunguzaga ibuye mu muhumetso,
agatsemba ubwirasi bwa Goliyati?
Koko rero, yatakambiye Uhoraho Umusumbabyose,
nuko akaboko ke k’iburyo karakomera,
maze atsemba umurwanyi ukomeye,
kandi umuryango we usubirana ububasha.
Ni yo mpamvu bamuratiye ko yishe ibihumbi n’ibihumbagiza,
bakamushimira imigisha Uhoraho amuhunze,
bamutamiriza ikamba ry’ikuzo.
Koko rero, yatsembye abanzi bari babakikije,
arimbura ababisha be b’Abafilisiti,
kugeza na n’ubu yarabaganje uruhenu.
Mu bikorwa bye byose, yashimiraga Nyir’ubutungane,
akarata Umusumbabyose mu magambo amusingiza;
yaririmbaga n’umutima we wose,
abitewe n’urukundo afitiye Uwamuremye.
Yashyizeho umutwe w’abaririmbyi imbere y’urutambiro,
kugira ngo batere indirimbo zinogeye amatwi.
Iminsi mikuru yarayubahirije bitangaje,
ibirori birushaho guhimbazwa,
bagasingiza izina ritagatifu ry’Uhoraho,
kuva mu museso urusengero rukarangira.
Uhoraho yamukijije ibyaha bye,
amukomereza ububasha ubuziraherezo,
amuha isezerano rya cyami,
n’intebe y’ikuzo muri Israheli.

Zaburi 18(17),31.33a.47.50.32a.51.

Inzira y’Imana ntihinyurwa na gato,
ijambo ry’Uhoraho ntirikemangwa;
ni we ngabo ikingira abamuhungiraho bose.

Iyo Mana ni yo intera imbaraga,
ikantunganyiriza inzira nyuramo,
Uhoraho arakabaho! We Rutare nisunga, aragasingizwa!

Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo,
Ni cyo gituma ngushimira, Uhoraho, rwagati mu mahanga,
maze nkaririmba nshimagiza izina ryawe,
None se, ni nde Mana uretse Uhoraho?

Ni nde Rutare twisunga usibye Imana yacu?
mvuga nti «Agwiriza imitsindo umwami yimitse,
agatonesha uwo yasize amavuta y’ubutore,
ari we Dawudi n’abamukomokaho iteka ryose.»

Publié le