Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 5 cya Pasika

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 15, 22-31

Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe.Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti « Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya. Twumvise ko bamwe muri twe bababwiye amagambo yo kubakangaranya no kubakura umutima, kandi tutigeze tubatuma. None twahuje umugambi wo gutoranya abantu ngo tubabatumeho, bazanye na Pawulo na Barinaba, incuti zacu dukunda, kuko bahaze amagara yabo kubera izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu. Tubatumyeho rero Yuda na Silasi, kugira ngo na bo ubwabo babasobanurire ibyo tubandikiye.Byanogeye rero Roho Mutagatifu kimwe natwe, kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa : mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo, muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro !»

Nuko abari batumwe bamanuka berekeza i Antiyokiya ; bahageze bakoranyiriza hamwe ikoraniro ry’aho, babashyikiriza urwandiko. Ngo bamare kurusoma, abantu bose bashimishwa n’ubwo butumwa bwo kubakomeza.

 

Zaburi ya 56(57), 8, 9, 10-11,12

R/ Nyagasani, nzagusingiriza mu yindi miryango.

Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko !

Umutima wanjye wasubiye mu gitereko,

none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro !

 

Nti « Kanguka, shema ryanjye,

kanguka nanga y’imirya, nawe cyembe,

maze nkangure umuseke !»

 

Nyagasani, nzagusingiriza mu yindi miryango,

ngucurangire rwagati mu mahanga ;

kuko ineza yawe ikabakaba ku ijuru,

n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu.

 

Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru,

ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose !

Publié le