Isomo ryo mu ibaruwa ya Yakobo 2,14-24.26
Byaba byunguye iki se, bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera, niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza? Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati «Nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe», atabahaye ibibatunga, byaba bimaze iki? Bityo rero, n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako. Ariko wenda hagira uvuga ati «Wowe ufite ibikorwa, naho jye nkagira ukwemera!» Uwo nguwo namusubiza nti «Nyereka ukwemera kwawe kutagira ibikorwa, naho jye nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwemera kwanjye. Wemera ko habaho Imana imwe? Ni byiza rwose! N’ingabo za Sekibi zirabyemera, ariko zigahinda umushyitsi kubera ubwoba. Muntu w’ikiburabwenge, waba ushaka se kumenya ko ukwemera kudafite ibikorwa kuba kwarapfuye? Ni ko ye, Abrahamu, umukurambere wacu, si ibikorwa byatumye aba intungane igihe atuye umuhungu we Izaki ku rutambiro? Urabona rero ko ukwemera kwajyanaga n’ibikorwa, n’ibikorwa bikuzuza ukwemera; maze hakarangira ijambo ry’Ibyanditswe rigira riti ’Nuko Abrahamu yemera Imana, bityo aba intungane’ kandi yitwa incuti y’Imana.»
Zaburi ya 111(112), 1-2, 3-4, 5-6