Amasomo yo ku wa gatanu – [Icya 7 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo 5,9-12

Bavandimwe, ntimukijujute bamwe ku bandi, kugira ngo mudacirwa urubanza; dore umucamanza ahagaze imbere y’umuryango. Bavandimwe, ku byerekeye ububabare n’ubwiyumanganye, nimufatire urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani. Dore ubu turashimira abiyumanganyije. Mwumvise inkuru y’ukwiyumanganya kwa Yobu, kandi mwabonye uko Nyagasani yamugenjereje hanyuma; kuko Nyagasani ari umugwaneza n’umunyambabazi. Ariko mbere ya byose, bavandimwe, ntimukarahire ijuru cyangwa isi, cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ahubwo mujye muvuga ngo «yego» niba ari yego, cyangwa se «oya» niba ari oya, kugira ngo mudacirwa urubanza.

Zaburi ya 102(103), 1-2, 3-4, 8-9, 11-12

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!
We ubabarira ibicumuro byawe byose,
akakuvura indwara zawe zose;
we warura ubugingo bwawe mu mva,
akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;
Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,

atinda kurakara, kandi akagira ibambe.
Ntatongana ngo bishyire kera,
ntarwara inzika ubuziraherezo;
Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;
uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,
ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.
Publié le