[wptab name=’Isomo: Intangiriro 17′]
Isomo: Intangiriro 17, 1.9-10.15a.16-22
Abrahamu ageze mu kigero cy’imyaka mirongo urwenda n’icyenda, Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati « Ni jye Mana Nyir’ububasha. Ukurikire inzira zanjye ube intungane. » Imana ibwira Abrahamu iti « Uzakomeze rero Isezerano ryanjye wowe n’abo uzabyara, uko ibisekuru bizasimburana. Dore rero iryo Sezerano nzagirana nawe n’urubyaro rwawe : umwana wanyu wese w’umuhungu azagenywe. » Imana ibwira Abrahamu iti «Sarayi umugore wawe ntuzongera kumwita Sarayi, ahubwo uzamwita Sara. Nzamuha umugisha, ndetse nzamuha kukubyarira umwana w’umuhungu. Nzamuha umugisha, azaba nyirakuruza , w’amahanga, n’abami b’imiryango bazamukomokaho. »
Abrahamu yubika umutwe hasi, araturika araseka. Aribwira ati « Mbese hari umwana wavuka ku musaza w’imyaka ijana ? Na Sara ufite imyaka mirongo urwenda, yashobora kubyara?» Abrahamu ni ko kubwira Imana ati « Icyampa gusa ngo Ismaheli umukomereze ubugingo !» Imana iti « Reka da ! Ahubwo ni Sara uzakubyarira umwana, ukazamwita Izaki. Nzagirana Isezerano na we, Isezerano rizahoraho iteka kuri we n’urubyaro rwe. Naho ku byerekeye Ismaheli, ndakumva. Muhaye umugisha, nzamuha kugwira no kororoka bitagira urugero. Azaba se w’ibikomangoma cumi na bibiri, kandi nzamugira umuryango ukomeye. Nyamara Isezerano ryanjye nzarigirana na Izaki, uwo Sara azakubyarira undi mwaka iki gihe.» Imana imaze kuvugana na Abrahamu, imusiga aho irazamuka.
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 127 (128)’]
Zaburi ya 127 (128),1-2, 3, 4.5b
R/Nguko uko ahabwa umugisha, umuntu utinya Uhoraho.
Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,
agakurikira inzira ze.
Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,
uzahirwe kandi byose bigutunganire.
Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,
warumbukiye mu nzu yawe;
abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,
zikikije ameza yawe.
Nguko uko ahabwa umugisha,
umuntu utinya Uhoraho.
Uzagirira amahirwe muri Yeruzalemu,
iminsi yose y’ubugingo bwawe.
[/wptab]
[end_wptabset]