Amasomo yo ku wa gatanu – Icyumweru cya 17 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 26,1-9a

Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda, amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya, ati «Uhoraho avuze atya: Hagarara ku kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abaturage bose b’imigi ya Yuda baza gusenga bapfukamye mu Ngoro y’Uhoraho, ubatongere amagambo yose ngutegetse kuvuga, nta na rimwe usize. Ahari wenda bazumva, maze buri wese yihane imyifatire ye mibi, bityo nanjye ndeke amakuba nari ngiye kubateza kubera ubugome bwabo. Uzababwire uti ’Uhoraho avuze atya: Niba mutanyumviye ngo mwite ku mategeko yanjye nabahaye, kandi ngo mutege amatwi abagaragu banjye b’abahanuzi ndahwema kubatumaho, nyamara ntimubumve, iyi Ngoro nzayigenzereza nka Silo, n’uyu mugi nywugire urugero rw’ibivume mu mahanga yose y’isi.’»

Abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose bari bateze amatwi Yeremiya igihe yavugiraga ayo magambo mu Ngoro y’Uhoraho. Yeremiya arangije kuvuga ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubwira umuryango wose, abaherezabitambo, abahanuzi na rubanda baramufata, bavuga bati «Wiciriye urwo gupfa! Uratinyuka guhanura mu izina ry’Uhoraho ngo ’Iyi Ngoro izaba nka Silo, n’uyu mugi uzarimbuke, ushiremo abaturage bawo!’»

Zaburi ya 68(69), 2.5ab, 5cd.8, 9-10, 14

Ndohora, Mana yanjye,

kuko amazi angeze mu ijosi.

Abanyangira ubusa, bararuta ubwinshi umusatsi wanjye;

abo banyazi bafite amaboko, barampiga,

baranyishyuza ibyo ntigeze niba.

Niyumanganya ibitutsi, ku mpamvu yawe,

nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro;

nahindutse umunyamahanga mu bavandimwe,

mba n’intamenyekana muri bene mama.

Ni koko, ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya,

n’ibyo bagutuka ni jye bishengura.

Ubu rero, Uhoraho, wumve isengesho ryanjye;

igihe cyo kuntabara kirageze,

Mana, Nyir’ubuntu budashira,

undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.

Publié le