Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Nahumu 2, 1.3; 3, 1-3.6-7
Ngiyo intumwa itungutse mu mpinga z’imisozi,
izanywe no kubamenyesha amahoro.
Yuda, ngaho himbaza iminsi mikuru yawe,
urangize n’imihigo wahize,
kuko umugiranabi atazagera iwawe ukundi,
akaba yarimbuwe burundu!
Dore Uhoraho agarukanye ikuzo rya Yakobo,
ni we ubwe kuzo rya Israheli,
kuko abasahuzi bari barabacuje,
bakabatsembaho umuzabibu.
Ugushije ishyano, mugi umena amaraso,
ukaba wuzuye ubujura n’urugomo,
ntunahweme kunyaga iby’abandi!
Nimwumve urusaku rw’ikiboko n’urw’inziga zikocagurana,
imirindi y’amafarasi n’umuvuduko w’amagare y’intambara.
Abanyamafarasi biteguye kurasa,
inkota ziragurumana nk’amafumba,
amacumu ararabya nk’umurabyo.
Abapfuye ni benshi, imirambo irandagaye hose,
intumbi ntizibarika, baragenda bazisitaraho!
Nzakujugunyaho imyanda, nkugire akarorero,
kugira ngo ukorwe n’ikimwaro,
maze ugukubise amaso wese, ahunge avuza induru,
agira ati «Ninivi yarimbutse!»
Ni nde uzayigirira impuhwe?
Ni ko se, uzavana he abaguhumuriza?
Indirimbo: Ivugururamategeko 32,36,39,41
Uhoraho agiye gucira urubanza umuryango we,
akazagirira ibambe abayoboke be,
nabona yuko intege zabo zishize,
kandi ko nta mucakara cyangwa umuntu wigenga usigaye.
Noneho rero ubu nimurebe:
Ni jyewe ubwanjye, nta wundi.
Nta yindi mana indi iruhande!
Ni jye wica kandi nkabeshaho,
uwo mfashe ntanyikura.
Nintyaza inkota yanjye irabagirana,
ukuboko kwanjye kugatigisa iteka naciye,
nzamara inzigo mfitanye n’ababisha banjye,
mpe inyiturano abanyanga.