Amasomo yo ku wa gatanu [Icyumweru cya 20 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Ruta 1′]

Isomo ryo mu gitabo cya Ruta 1,1.3-6.14b-16.22

Kera, igihugu kigitegekwa n’abacamanza, inzara yarateye, maze umugabo wari utuye i Betelehemu muri Yuda arasuhuka, we n’umugore we, n’abahungu be babiri. Basuhukira mu gihugu cy’i Mowabu. Elimeleki, umugabo wa Nawomi, aza gupfa; Nawomi asigara aho n’abahungu be bombi. Abo basore bashaka abagore b’Abamowabukazi: umwe yitwaga Oripa, undi akitwa Ruta. Batura muri icyo gihugu imyaka igera ku icumi. Nyuma, Mahiloni na Kiliyoni na bo baza gupfa. Nuko uwo mugore asigara aho, nta bana nta mugabo. Nawomi arahaguruka n’abakazana be bombi, bava mu gihugu cya Mowabu, kuko aho i Mowabu yari yarumvise bavuga ko Uhoraho Imana yari yaragobotse umuryango wayo ikawuha icyo kurya. Hanyuma Oripa asezera kuri nyirabukwe, ariko Ruta we amwihambiraho. Nawomi aramubwira ati «Dore mukeba wawe asubiye iwabo, asanze umuryango we n’imana z’iwabo. Ngaho nawe kurikira mukeba wawe.» Nuko Ruta aramusubiza ati «Wikomeza kumpatira kugusiga ngo nisubirire iwacu, kuko aho uzajya nzajya aho, aho uzarara nkarara aho. Igihugu cyawe kizaba icyanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye. Nguko uko Nawomi yagarutse, we n’umukazana we Ruta w’Umumowabukazi, bavuye mu gihugu cya Mowabu. Icyo gihe bagera i Betelehemu, hari ku mwero w’ingano za bushoki. [/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 145 (146)’]

Zaburi ya 145 (146),  5-6ab, 6c-7, 8-9a, 9bc-10

Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,

maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye!

We Muremyi w’ijuru n’isi,

inyanja n’ibiyirimo byose,

akaba mudahemuka iteka ryose,

akarenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha umugati.


Uhoraho abohora imfungwa,

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane.

 

Uhoraho arengera abavamahanga,

agashyigikira impfubyi n’umupfakazi,

ariko akayobagiza inzira z’ababi.

 

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,

akaba Imana yawe, Siyoni,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le