Amasomo yo ku wa Gatanu – Icyumweru cya 20 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 37,1-14

Ububasha bw’Uhoraho bunzaho, antwarisha umwuka we maze angeza rwagati mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufa. Nuko anzengurukana muri icyo kibaya aho yari akikije hose, maze nsanga ayo magufa ari menshi cyane, kandi yarumye rwose. Uhoraho arambaza ati «Mwana w’umuntu, aya magufa se yabasha kongera kuba mazima ?» Ndamusubiza nti «Nyagasani Uhoraho, ni wowe wabimenya.» Arambwira ati «Ngaho hanurira aya magufa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufa yumiranye mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. Dore uko Nyagasani Uhoraho ababwiye : Ngiye kubashyiramo umwuka maze mwongere mubeho. Ngiye kubateraho imitsi, mbashyireho inyama, mboroseho uruhu, mbashyiremo umwuka maze mubeho; bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.’»

Ubwo ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Igihe ndiho mpanura, ako kanya numva urusaku, ayo magufa arakorakorana, rimwe rikegera irindi. Ngo ndebe mbona imitsi iyafasheho, inyama zirayatwikira n’uruhu rurayorosa, ariko nta mwuka wari urimo. Nuko arambwira ati «Ngaho, mwana w’umuntu, hanura, uhanurire umwuka. Wubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye, uhuhere kuri iyi mirambo maze yongere ibeho.’» Igihe ndiho mpanura nk’uko nabitegetswe, umwuka uza muri ya mirambo, yongera kugira ubuzima, nuko barahaguruka biremamo igitero kinini cyane.

Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, ayo magufa ni umuryango wa Israheli wose. Ngabo baravuga bati ’Amagufa yacu yarumiranye, nta cyizere tugifite, turashize.’ Ni yo mpamvu rero ugomba guhanura, ubabwira uti ’Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze. Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli. Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo. Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»

Zaburi ya 106(107) 2-3, 4-5, 6-7, 8-9

Abo Uhoraho yarwanyeho nibabyivugire,

bo yakuye mu maboko y’umwanzi,

maze akabakorakoranya abavana mu bihugu byose,

mu burasirazuba no mu burengerazuba,

mu majyaruguru no mu majyepfo.

Hari ababungeraga mu butayu, bakagenda ahantu hataba na mba,

ntibabone inzira yerekera mu mugi utuwe;

bakicwa n’inzara n’inyota,

bakumva imitima yabo yaguye isari.

Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo,

na we abakiza imibabaro yabo;

abayobora mu nzira ibangutse,

kugira ngo bagere mu mugi utuwe.

Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze,

n’ibitangaza akorera bene muntu!

Kuko yahaye icyo kunywa uwicwaga n’inyota,

uwari ushonje akamufungurira, akijuta.

Publié le