Amasomo yo ku wa Gatanu – Icyumweru cya 21 gisanzwe, A

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 1,17-19

Naho wowe kenyera ukomeze, uhaguruke maze ubamenyeshe ibyo ngutegetse kubabwira. Ntuzareke bagutera ubwoba, kuko nubugira ari wowe, nzagutera guhinda umushyitsi imbere yabo. Jyewe, uyu munsi nkugize nk’umurwa ukomeye, inkingi y’icyuma, cyangwa nk’inkike y’umuringa imbere y’igihugu cyose, imbere y’abami ba Yuda, abatware bayo, abaherezabitambo bayo n’abatuye igihugu bose. Bazakurwanya ariko ntibazagushobora — uwo ni Uhoraho ubivuze — humura turi kumwe ndagutabara.»

Zaburi ya 70 (71), 1-2, 5-6ab, 15ab.17

Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,

sinzateterezwa bibaho.

Mu butabera bwawe unkiranure, undengere,

untege amatwi maze undokore.

Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani,

Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye.

Narakwisunze kuva nkivuka,

unyitorera nkiva mu nda ya mama,

Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,

iminsi yose namamaze agakiza kawe,

Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye,

na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

Publié le