Amasomo yo ku wa Gatanu – Icyumweru cya 23 gisanzwe, A

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 9, 16-19.22-27

Kuba naramamaje Inkuru Nziza, si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza! Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, nari nkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe. Ubwo se ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo.
N’ubwo nigenga kuri bose, nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugira ngo nigarurire benshi muri bo. Nigize umunyantege nke mu banyantege nke, ngo niyegereze abanyantege nke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare.  Ntimuzi se ko abasiganwa ku kibuga cy’imikino biruka bose ariko igihembo kikegukana umwe? Ngaho rero nimwiruke namwe kugira ngo mwese mugitsindire. Urushanwa wese yigomwa byinshi, kandi aba aharanira ikamba rizayoka; naho twebwe iryo duharanira, ntirizashira. Nguko rero uko jye niruka, sinkora hirya no hino; nguko kandi uko ndwana, sinigera mpusha. Ahubwo umubiri wanjye ndawuhana nkawukandamiza kugira ngo ntazavaho mpigikwa, maze kwamamaza Inkuru Nziza mu bandi.
Zaburi ya 83(84), 2-3, 4, 5-6, 12
Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu!
 
Umutima wanjye wahogojwe
no gukumbura inkomane z’Uhoraho;
umutima wanjye n’umubiri wanjye,
biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima.
 
Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,
n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,
ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
Mwami wanjye, kandi Mana yanjye!
Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,
bakagusingiza ubudahwema!
Koko Imana ni izuba, n’ingabo inkingira,
Uhoraho agaba ubutoneshwe n’ikuzo;
ntiyima ihirwe abagendera mu butungane.
Publié le