Amasomo yo ku wa Gatanu – Icyumweru cya 22 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 4,1-5

Bavandimwe, buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana. Kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi kindi atari ukuba indahemuka. Jyeweho, sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira. Nyamara n’ubwo nta kibi niyumva mu mutima, ibyo si byo bingira umwere; Nyagasani wenyine ni we uncira urubanza. Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.

Zaburi ya 36(37) 3-4, 5-6, 27-28ab, 39-40ac

Iringire Uhoraho, kandi ugenze neza,

kugira ngo ugume mu gihugu, kandi uhagirire amahoro.
Nezezwa n’Uhoraho,
na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.
Yoboka inzira igana Uhoraho,
Umwiringire: na we azakuzirikana,
maze ubutungane bwawe abugaragaze nk’umuseke ukebye,
n’ubutabera bwawe, bumere nk’amanywa y’ihangu.
Irinde ikibi, maze ukore icyiza,

Ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;
kuko Uhoraho akunda ibitunganye,
kandi ntatererane abayoboke be.
Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,

Ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.
Uhoraho arabafasha, akabarokora,
kuko ari we bahungiyeho.
Publié le