Amasomo yo ku wa gatanu – Ukurikira Ivu

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 51,1-9a

Shyira ejuru, uhamagare ubutizigama, urangurure ijwi nk’iry’akarumbeti, umenyeshe umuryango wanjye ibicumuro byawo, n’inzu ya Yakobo, amakosa yayo. Ni jye bashakashaka uko bukeye, bifuza kumenya inzira zanjye. Bameze nk’abantu bakurikiza ubutabera, ntibirengagize ubutungane bw’Imana yabo. Baransaba kubacira imanza zitabera, bishimira kubana n’Imana. Baravuga bati «Bitumariye iki gusiba, niba utabibona, cyangwa se kwicisha bugufi, niba utabimenya?» Ariko ku munsi wo gusiba, ntibibabuza kwigira mu byanyu, no kugirira nabi abakozi banyu. Koko rero, ugusiba kwanyu kubyutsa impaka n’amahane, kandi mukirirwa mutimburana by’ubugome. Ntimusiba uko bikwiye, byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru! Icyo se cyaba ari cyo gisibo nshima, ku munsi umuntu yicishije bugufi? Byaba se ari ukugonda ijosi nk’urufunzo, cyangwa se kurambarara ku bigunira no mu ivu? Ibyo se ni byo wita igisibo, umunsi ushimisha Uhoraho? Igisibo kinshimisha ni iki ngiki: kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose. Ikindi kandi ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe! Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’umuseke weya, n’igikomere cyawe kizasubirane bwangu. Ubutabera buzakugenda imbere, n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe. Bityo, uzatakambe maze Uhoraho agusubize, nuhamagara, avuge ati «Ndi hano.»

Zaburi ya 50(51),3-4,5-6a,18-19

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
maze unkize icyaha nakoze.
Koko nemeye ibicumuro byanjye,
icyaha cyanjye kimpora imbere.
Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,
Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!
Publié le