Amasomo yo ku wa gatanu w’Icya 15 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 38,1-8

Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’» Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta asaba Uhoraho, agira ati «Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe n’umurava mwinshi kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane.

Nuko Uhoraho abwira Izayi muri aya magambo: Genda ubwire Hezekiya uti «Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi aravuze ngo ’Numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza, ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. Nkongereyeho imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru ; nzarinde uyu murwa.’»

Izayi aramusubiza ati «Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azuzuza Ijambo yavuze. Igicucu kimanukira ku madarajya y’inzu yo hejuru ya Akhazi, ngiye kugisubiza inyuma ho intambwe cumi.» Nuko izuba risubirayo, maze cya gicucu gisubira inyuma ho za ntambwe cumi.

 

Indirimbo: Izayi 38, 10, 11, 12abcd, 14bcd.17ab

Jyewe naribwiraga nti

«Nari ncagashije iminsi y’ubugingo bwanjye,

none ngaha ngiye kwinjira mu marembo ajya ikuzimu,

nzahaheranwe mu gihe cyose nari nshigaje kubaho.»

Naravugaga nti «Sinzabona Uhoraho ku isi y’abazima,

no mu bantu batuye iyi si sinzongera kurabukwa n’umwe.

Inzu yanjye irashenywe, ijugunywe kure yanjye,

ak’ihema ry’abashumba.

Ngeze ku ndunduro y’ubuzima bwanjye,

ak’umuboshyi umaze kuzuza umwenda,

nkaguguza nk’intungura,

amaso yanjye arahondoberezwa no guhora ntumbiriye ijuru.

Nyagasani ndagowe, ngwino untabare.

Ngaha ubujuganirwe bwanjye ubumpinduriyemo umunezero,

ni wowe uzikuye amagara yanjye uyakura mu mva.

Publié le