Amasomo yo ku wa Gatatu – Icyumweru cya 20 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 34,1-11

Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo? None mwebwe murinywera amata, murambara imyambaro y’ubwoya bw’intama, mukibagira iz’imishishe kurusha izindi, ariko ntimwite ku matungo. Intama zinanutse ntimwazondoye, iyari irwaye ntimwayivura cyangwa ngo mwomore iyakomeretse. Ntimwagaruye iyari yatannye, ngo mushakashake iyazimiye; ahubwo mukazishorerana ubugome n’umwaga. Zaratatanye kuko nta mushumba, zihinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko zatatanyijwe. Dore amatungo yanjye arangara ku misozi yose n’ahantu hose hirengeye ; yakwiriye imishwaro mu gihugu cyose, nta n’umwe uyitaho, nta n’uwaruhije ayashakashaka.

None rero, mwa bashumba mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. Mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko amatungo yanjye yatejwe abashimusi, agahinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko nta mushumba afite, abashumba banjye ntibite ku matungo yanjye, bakiragira ubwabo aho kuragira amatungo yanjye; nimwumve noneho, mwa bashumba mwe, ijambo ry’Uhoraho! Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye kwibasira abo bashumba, nzabanyaga amatungo yanjye kandi kuva ubu mbabuze kundagirira, bityo na bo baherukire aho kongera kwiragira ubwabo. Nzavana intama zanjye mu kanwa kabo, ntibazongera kuzirya ukundi.»

Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho.

Zaburi 22(23),1-2ab, 2c-3, 4, 5, 6

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye,

akanshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

N’aho nanyura mu manga yijimye

nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

Publié le