Amasomo yo ku wa gatatu [24 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: 1Timote 3′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Timote 3,14-16

Nkoramutima yanjye, ibyo mbikwandikiye nizera ko nzaza vuba nkagusanga. Nyamara ariko ndamutse ntinze, ni ngombwa ko umenya uko wifata mu nzu y’Imana: ndashaka kuvuga Kiliziya y’Imana nzima, yo nkingi ishyigikiye ukuri.

Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye:

Kristu yigaragarije muri kameremuntu,

aba intungane ku bwa Roho,

arangamirwa n’abamalayika,

yamamazwa mu banyamahanga,

yemerwa ku isi hose,

ajyanwa mu ikuzo.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 110(111)’]

Zaburi ya 110(111),1-2, 3-4, 5-6

Alleluya!

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,

kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.

Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,

Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.

Abamwubaha abaha ibibatunga,

akibuka iteka Isezerano rye.

Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,

igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le