[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 6′]
Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 6,12-18
Bavandimwe, icyaha rero nticyongere kugenga umubiri wanyu uzapfa ngo gitume mwumvira irari ryawo. Kandi imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha ngo ibe intwaro z’ukugira nabi, ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu, imibiri yanyu muyegurire Imana ibe intwaro z’ubutungane. Koko rero icyaha ntikikibafiteho ububasha, kuko mutakigengwa n’amategeko, ahubwo mugengwa n’ineza. Bite rero? Tuzacumure se ngo aha ntitukigengwa n’amategeko, tugengwa n’ineza? Oya ntibikabe! Mbese ntimuzi ko uwo mwiyeguriye mukamubera abagaragu bamwumvira, muba mumubereye koko abagaragu bagomba kumwumvira, cyaba icyaha gishyira urupfu, kwaba ukumvira gutanga ubutungane? Imana ishimwe kuko mwahoze muri abagaragu b’icyaha none mukaba mwarayobotse mubikuye ku mutima inyigisho mwaragijwe. Mwarokowe ubucakara bw’icyaha, muhinduka abagaragu b’ubutungane. [/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 123 (124)’]
Zaburi ya 123 (124), 2-3, 4-5, 7
Iyo Uhoraho ataturengera,
igihe abantu bari baduhagurukiye,
baba baratumize bunguri
mu mugurumano w’uburakari bwabo.
Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,
umugezi uhurura uba waraduhitanye;
ubwo ngubwo amazi asuma,
aba yaraturenze hejuru!
Twararusimbutse nk’inyoni
ivuye mu mutego w’umuhigi;
umutego waracitse, turarusimbuka!
[/wptab]
[end_wptabset]