[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 8′]
Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8, 26-10
Bavandimwe, bityo, ni ko na Roho atabara intege nke zacu, kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana. Tuzi kandi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. Abo yamenye kuva kera, yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 12 (13)’]
Zaburi ya 12 (13), 4-5a, 5b-6
Uhoraho Mana yanjye, irebere maze unsubize!
Murikira amaso yanjye, hato ntayabumbirako,
maze umwanzi akigamba avuga ati «Ndamunesheje»,
n’abandi bandwanya bakishimira ko nabandagaye.
Uhoraho, jyewe niringiye ubudahemuka bwawe;
umutima wanjye nunezezwe n’umukiro wawe,
ndirimbire Uhoraho kubera ibyiza yangiriye!
[/wptab]
[end_wptabset]