[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 13′]
Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 13, 8-10
Bavandimwe, ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi, aba yujuje amategeko. Kuko kuvuga ngo«Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi», kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.» Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko.
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 111 (112)’]
Zaburi ya 111 (112), 1-2, 4-5a, 8a.9
Alleluya!
Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,
agahimbazwa n’amategeko ye!
Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,
ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.
Mu gihe cy’umwijima, yaka nk’urumuri,
rumurikira abantu b’intagorama.
Koko impuhwe, ineza n’ubutungane,
ni byo bimuranga.
Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi,
umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga,
Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya;
ubutungane bwe bugahoraho iteka,
akagendana ishema n’ubwemarare.
[/wptab]
[end_wptabset]