Amasomo yo ku wa Gatatu – Icyumweru cya 23 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 7,26-31

Bavandimwe, ku byerekeye ingaragu n’inkumi nta tegeko rya Nyagasani mbafitiye; ahubwo ndabagira inama y’umuntu wagiriwe impuhwe na Nyagasani kandi ukwiye kwizerwa. Ibyiza ni uko baguma uko bameze, kubera ingorane zo muri iki gihe. Rwose ndabona ko ibyiza ari uko umuntu yakwigumira uko ameze. Mbese usanganywe umugore? Witandukana na we. Mbese nta mugore washatse? Wigira uwo ushaka. Nyamara niba umushatse, nta cyaha ukoze; n’umukobwa aramutse ashyingiwe, nta cyaha aba akoze. Ariko abo ngabo bazahura n’ingorane z’urudaca, ari zo nifuzaga kubarinda.
Mbibabwire rero, bavandimwe, igihe kirabashirana. Aho bigeze, abafite abagore nibabeho nk’aho batabagize; abarira bamere nk’aho batarira; abanezerewe bamere nk’aho batanezerewe; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze; n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu.

Zaburi ya 44(45), 11a.12, 14-15a, 15b-16, 17a.18

Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi:
maze umwami abenguke uburanga bwawe!
Ni we mutegetsi wawe: emera upfukame imbere ye!
Umukobwa w’umwami, nguyu atungutse arabagirana,
yarimbanye umwambaro utatse zahabu!
Bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse,
ahagerana n’abakobwa, bagenzi be bamuherekeje;
Babinjiza mu ngoro y’ibwami,
batambagirana ibyishimo n’ubwuzu.
Abahungu bawe ni bo bazasimbura ba sogokuruza,
Maze nzarate izina ryawe mu mbyaro zose,
n’imiryango izagusingize ubuziraherezo.
Publié le