Amasomo yo ku wa Gatatu, Icya 11 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cya 2 cy’Abami 2, 1-14

Dore uko byagenze igihe Uhoraho yajyanaga Eliya mu ijuru, mu nkubi y’umuyaga. Eliya na Elisha bavanye i Giligali, bafatanya urugendo. Bakigenda, Eliya abwira Elisha ati “Ndakwinginze, sigara hano kuko Uhoraho anyohereje i Beteli.” Elisha aramusubiza ati “Ndahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe ko ntagusiga !” Nuko baramanukana bajya i Beteli. Abahanuzi bo mu itorero ry’i Beteli basanga Elisha, baramubaza bati “Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe ?” Arabasubiza ati “Nanjye ndabizi, nimuceceke !” Eliya abwira nanone Elisha ati “Elisha, ndakwinginze sigara hano, kuko Uhoraho anyohereje i Yeriko.” Aramusubiza ati “Nkurahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe ko ntagusiga.” Nuko bagera i Yeriko. Abahanuzi bari i Yeriko basanga Elisha, baramubaza bati “Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe ?” Arabasubiza ati “Nanjye ndabizi, nimuceceke !” Eliya yongera kubwira Elisha ati “Sigara hano ndakwinginze, kuko Uhoraho anyohereje kuri Yorudani.” Undi aramusubiza ati “Ndahiye Uhoraho nawe bwite, ko ntazagutererana ! Ubwo barajyana.

Abantu mirongo itanu bo mu itorero ry’abahanuzi barabakurikira, ariko bahagarara bareba Yorudani, Eliya na Elisha bari bahagaze bombi ku nkombe y’uruzi. NukoEliya yiyambura umwitero we, arawuzinga awukubita mu mazi yigabanyamo ibice bibiri; bombi bambuka n’amaguru urwo ruzi rwumutse. Bamaze kwambuka, Eliya abwira Elisha ati “Nsaba icyo nagukorera mbere y’uko njyanwa kure yawe !” Elisha aramubwira ati “Iyaba nashoboraga kugabirwa incuro ebyiri z’umwuka w’ubuhanuzi ukurimo !” Aramubwira ati “Usabye ikintu kiruhije. Numbona njyanwe kure yawe bizakubera uko ubishaka ; niba atari byo ntibizaba.”

Bakigenda baganira, igare ry’umuriro n’amafarasi y’umuriro biba biraje, birabatandukanya. Eliya azamuka mu ijuru mu nkubi y’umuyaga. Elisha abibonye, atera hejuru agira ati “Mubyeyi ! Mubyeyi ! Amagare n’amafarasi bya Israheli !” Hanyuma ntiyongera kubona Eliya; nuko afata iyenda ye ayitanyuramo kabiri. Atora uwitero wa Eliya wari waguye, asubira kuri Yorudani ahagarara ku nkombe zayo. Afata wa mwitero, awukubitisha amazi avuga ati “Uhoraho, Imana ya Elisha, ari hehe?” Elisha akubita amazi, amwe ajya ku ruhande rumwe, andi ku rundi, ubwo arambuka.

 

Zaburi ya 30(31), 20, 21, 24ab.25

R/ Nimukomere kandi mwireme agatima mwebwe mwese abizera Uhoraho !

Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi !

Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,

kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

 

Ubishyingura aho uhisha uruhanga rwawe,

kure y’ubutiriganya bw’abantu,

ukabibika ahiherereye kure y’uruvunge rw’abantu.

 

Nimukunde Uhoraho, mwebwe abayoboke be mwese !

Uhoraho arinda abamwemera.

Nimukomere kandi mwireme agatima,

mwebwe mwese abizera Uhoraho !

Publié le